-
Kubara 13:23-27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Bageze mu Kibaya* cya Eshikoli+ bahaca ishami ririho iseri ry’imizabibu, babiri muri bo bagenda barihetse ku giti, bajyana n’amakomamanga* n’imitini.+ 24 Aho hantu bahita Ikibaya cya Eshikoli*+ bitewe n’iseri ry’imizabibu Abisirayeli bahaciye.
25 Nuko bamaze iminsi 40+ baneka icyo gihugu, baragaruka. 26 Basanga Mose, Aroni n’Abisirayeli bose i Kadeshi+ mu butayu bwa Parani. Bababwira iby’urugendo rwabo, babereka n’imbuto zo muri icyo gihugu. 27 Baramubwira bati: “Twageze mu gihugu watwoherejemo, kandi rwose twasanze ari igihugu gitemba amata n’ubuki.+ Dore n’imbuto zaho twazanye.+
-