Kuva 13:2 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 2 “Mujye mumpa* abana b’abahungu b’imfura bo mu Bisirayeli. Umwana w’umuhungu w’imfura n’itungo rivutse mbere ni ibyanjye.”+ Kuva 22:30 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 30 Uku ni ko uzagenza ikimasa cyawe n’intama zawe:+ Bizagumane na nyina iminsi irindwi, ku munsi wa munani ubinture.+ Kubara 3:13 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 13 kuko imfura zose ari izanjye.+ Igihe nicaga abana bose b’imfura n’amatungo yose yavutse mbere yo mu gihugu cya Egiputa,+ nitoranyirije imfura zose zo mu Bisirayeli n’amatungo yose yavutse mbere.+ Bizaba ibyanjye. Ndi Yehova.” Kubara 18:15 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 15 “Abana b’imfura bose n’amatungo yose yavutse mbere+ Abisirayeli bazajya bazanira Yehova, bizaba ibyanyu. Ariko abana b’imfura uzabatangire ingurane,* n’amatungo yavutse mbere+ yanduye* na yo uzayatangire ingurane.+ Kubara 18:17 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 17 Icyakora ikimasa, isekurume y’intama n’ihene byavutse mbere, ntuzabitangire ingurane+ kuko ari ibyera. Amaraso yabyo uzayaminjagire ku gicaniro.+ Ibinure byabyo uzabitwike bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza ishimishe Yehova.+
2 “Mujye mumpa* abana b’abahungu b’imfura bo mu Bisirayeli. Umwana w’umuhungu w’imfura n’itungo rivutse mbere ni ibyanjye.”+
30 Uku ni ko uzagenza ikimasa cyawe n’intama zawe:+ Bizagumane na nyina iminsi irindwi, ku munsi wa munani ubinture.+
13 kuko imfura zose ari izanjye.+ Igihe nicaga abana bose b’imfura n’amatungo yose yavutse mbere yo mu gihugu cya Egiputa,+ nitoranyirije imfura zose zo mu Bisirayeli n’amatungo yose yavutse mbere.+ Bizaba ibyanjye. Ndi Yehova.”
15 “Abana b’imfura bose n’amatungo yose yavutse mbere+ Abisirayeli bazajya bazanira Yehova, bizaba ibyanyu. Ariko abana b’imfura uzabatangire ingurane,* n’amatungo yavutse mbere+ yanduye* na yo uzayatangire ingurane.+
17 Icyakora ikimasa, isekurume y’intama n’ihene byavutse mbere, ntuzabitangire ingurane+ kuko ari ibyera. Amaraso yabyo uzayaminjagire ku gicaniro.+ Ibinure byabyo uzabitwike bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza ishimishe Yehova.+