23 Ariko nihagira upfa, na we azicwe.+24 Umennye undi ijisho na we bazamumene ijisho. Uciye undi ikiganza na we bazamuce ikiganza. Uciye undi ikirenge na we bazamuce ikirenge.+25 Uwokeje undi na we bazamwotse. Ukomerekeje undi na we bazamukomeretse. Ukubise undi na we bazamukubite.
20 Umuntu uzavuna undi igufwa na we bazamuvune igufwa, umuntu uzamena undi ijisho na we bazamumene ijisho, umuntu uzakura undi iryinyo na we bazamukure iryinyo. Igikomere umuntu yateye undi na we bazakimutere.+