11 Ogi umwami w’i Bashani ni we wenyine wari warasigaye mu Barefayimu. Isanduku bamushyinguyemo yari ikozwe mu cyuma kandi na n’ubu iracyari muri Raba y’abakomoka kuri Amoni. Uburebure bwayo bwari metero enye* n’ubugari bwayo bujya kungana na metero ebyiri.*
6 Hari indi ntambara yabereye i Gati.+ Icyo gihe hari umugabo wari munini bidasanzwe,+ wari ufite intoki 6 kuri buri kiganza n’amano 6 kuri buri kirenge, byose hamwe ari 24. Na we yakomokaga mu Barefayimu.+