25 Bigaruriye imijyi igoswe n’inkuta+ n’ubutaka bwera cyane,+ bigarurira amazu yuzuye ibintu byiza byose, ibigega by’amazi byari bisanzwe bicukuye, bigarurira imizabibu, imyelayo+ n’ibiti byinshi byera imbuto ziribwa. Barariye barahaga, barabyibuha kandi baranezerwa kubera ineza yawe nyinshi.