21 Nuko Abisirayeli batuma abantu ku mwami w’Abamori witwa Sihoni ngo bamubwire bati:+ 22 “Reka tunyure mu gihugu cyawe. Ntituzanyura mu murima cyangwa mu ruzabibu kandi nta riba tuzanywaho amazi. Tuzanyura mu nzira yitwa inzira y’umwami, kugeza aho tuzarangiriza kwambukiranya igihugu cyawe.”+