25 Igihe Abisirayeli bari bashinze amahema i Shitimu,+ abantu batangiye gusambana n’abakobwa b’Abamowabu.+ 2 Abo bakobwa baje gutumira Abisirayeli ngo baze gutambira imana zabo ibitambo.+ Abisirayeli barya kuri ibyo bitambo kandi basenga imana zabo.+