7 Warazamukaga ukagera i Debiri mu Kibaya cya Akori,+ ugakata werekeza mu majyaruguru i Gilugali,+ iteganye n’inzira izamuka ya Adumimu, mu majyepfo y’ikibaya, ukambuka ukagera ku mugezi wa Eni-shemeshi,+ ukagarukira Eni-rogeli.+
12 Umupaka wo mu burengerazuba wari Inyanja Nini*+ n’inkombe yayo. Uwo ni wo wari umupaka w’akarere kose abakomoka kuri Yuda bahawe hakurikijwe imiryango yabo.