-
Kuva 15:14-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
Yosuwa 2:9-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Yarababwiye ati: “Nzi neza ko Yehova azabaha iki gihugu+ kandi mwaduteye ubwoba.+ Abaturage b’iki gihugu bose mwabakuye umutima.+ 10 Byatewe n’uko twumvise ukuntu igihe mwavaga muri Egiputa,+ Yehova yakamije Inyanja Itukura, mukayambuka munyuze ku butaka bwumutse. Nanone twumvise ukuntu mwishe abami babiri b’Abamori bo mu burasirazuba bwa Yorodani, ari bo Sihoni+ na Ogi.+ 11 Twarabyumvise ducika intege, twumva ko nta wabatsinda, kuko Yehova Imana yanyu ari yo Mana ikomeye mu ijuru no mu isi.+
-