16 Umupaka w’akarere kahawe abakomoka kuri Yozefu+ hakoreshejwe ubufindo,+ waheraga kuri Yorodani i Yeriko, ukagenda ugana ku mugezi wo mu burasirazuba bwa Yeriko, ukanyura mu butayu buzamuka buvuye i Yeriko bukagera mu karere k’imisozi miremire y’i Beteli.+