28 Umwami amaze kugisha inama abajyanama be, akora ibimasa bibiri muri zahabu,+ abwira abantu ati: “Kuzamuka mujya i Yerusalemu birabavuna. Isirayeli we, iyi ni yo Mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa!”+ 29 Nuko ikimasa kimwe agishyira i Beteli,+ ikindi agishyira i Dani.+