16Umupaka w’akarere kahawe abakomoka kuri Yozefu+ hakoreshejwe ubufindo,*+ waheraga kuri Yorodani i Yeriko, ukagenda ugana ku mugezi wo mu burasirazuba bwa Yeriko, ukanyura mu butayu buzamuka buvuye i Yeriko bukagera mu karere k’imisozi miremire y’i Beteli.+
13 Wavaga aho ugakomeza ukagera i Luzi, ku musozi wa Luzi mu majyepfo, ni ukuvuga i Beteli,+ ukamanuka ukagera Ataroti-adari,+ ku musozi uri mu majyepfo ya Beti-horoni y’Epfo.+