Kuva 33:14 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 14 Nuko Imana iravuga iti: “Njye ubwanjye nzajyana nawe+ kandi nzatuma ugira amahoro.”+ Abalewi 26:6 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 6 Nzaha iki gihugu amahoro+ kandi muzaryama nta wubatera ubwoba.+ Inyamaswa z’inkazi nzazimara muri iki gihugu, kandi nta wuzabatera yitwaje inkota. Yosuwa 21:44 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 44 Nanone Yehova yatumye bagira amahoro nk’uko yari yarabirahiriye ba sekuruza.+ Nta mwanzi wabo n’umwe washoboye kubatsinda.+ Yehova yatumye babatsinda bose.+
6 Nzaha iki gihugu amahoro+ kandi muzaryama nta wubatera ubwoba.+ Inyamaswa z’inkazi nzazimara muri iki gihugu, kandi nta wuzabatera yitwaje inkota.
44 Nanone Yehova yatumye bagira amahoro nk’uko yari yarabirahiriye ba sekuruza.+ Nta mwanzi wabo n’umwe washoboye kubatsinda.+ Yehova yatumye babatsinda bose.+