-
Yosuwa 10:11-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Igihe bamanukaga i Beti-horoni bahunze Abisirayeli, Yehova yabagushijeho amabuye manini y’urubura, agenda abikubitaho barinda bagera Azeka, nuko barapfa. Abishwe n’urubura bari benshi kuruta abo Abisirayeli bicishije inkota.
12 Icyo gihe, ni ukuvuga umunsi Yehova yicaga Abamori Abisirayeli babireba, ni bwo Yosuwa yabwiriye Yehova imbere y’Abisirayeli ati:
“Wa zuba we, hagarara+ hejuru ya Gibeyoni!+
Nawe wa kwezi we, hagarara hejuru y’ikibaya cya Ayaloni!”
13 Nuko izuba rirahagarara n’ukwezi ntikwava aho kuri, kugeza igihe Abisirayeli bamariye kwihorera ku banzi babo. Ibyo byanditswe mu gitabo cya Yashari.+ Izuba ryahagaze hagati mu kirere ntiryarenga, rimara hafi umunsi wose. 14 Nta wundi munsi wigeze umera nk’uwo, haba mbere cyangwa nyuma yawo, ubwo Yehova yumvaga umuntu muri ubwo buryo,+ kuko Yehova ari we warwaniriraga Isirayeli.+
-