-
Yosuwa 13:2-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Aha ni ho hasigaye:+ Uturere twose tw’Abafilisitiya n’utw’Abageshuri twose+ 3 (kuva ku kagezi gasohoka muri Nili* kari mu burasirazuba bwa Egiputa* kugera ku mupaka wa Ekuroni mu majyaruguru, ni ukuvuga akarere kahoze kitwa ak’Abanyakanani),+ harimo n’uturere dutegekwa n’abami batanu b’Abafilisitiya+ ari two: Gaza, Ashidodi,+ Ashikeloni,+ Gati+ na Ekuroni+ n’akarere k’Abawi+ 4 kari mu majyepfo. Nanone ahandi mutarafata ni igihugu cyose cy’Abanyakanani, Meyara y’Abanyasidoni+ kugera muri Afeki hafi y’umupaka w’Abamori, 5 akarere k’Abagebali+ no muri Libani hose ahagana mu burasirazuba, kuva i Bayali-gadi munsi y’Umusozi wa Herumoni kugera i Lebo-hamati,*+ 6 akarere kose k’imisozi miremire, kuva muri Libani+ kugera i Misirefoti-mayimu+ n’akarere kose k’Abanyasidoni.+ Abaturage baho nzabirukana muri icyo gihugu kugira ngo mpahe Abisirayeli.+ Uzahagabanye Abisirayeli habe umurage wabo nk’uko nabigutegetse.+
-