-
Gutegeka kwa Kabiri 13:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Uwo muhanuzi cyangwa uwo muntu uvuga ko yarose ibizaba azicwe,+ kubera ko azaba yabashishikarije kwigomeka kuri Yehova Imana yanyu wabakuye mu gihugu cya Egiputa, akabacungura akabakiza imirimo ivunanye mwakoreshwaga. Uwo muntu azicwe kubera ko azaba yashatse kubayobya ngo mudakurikiza amategeko Yehova Imana yanyu yabategetse. Muzakure ikibi muri mwe.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 17:2-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 “Birashoboka ko muri umwe mu mijyi Yehova Imana yanyu agiye kubaha, hazaboneka umugabo cyangwa umugore wo muri mwe ukora ikintu kibi Yehova Imana yanyu yanga, akarenga ku isezerano rye,+ 3 agatandukira akajya gusenga izindi mana akazunamira cyangwa akunamira izuba, ukwezi cyangwa ibindi bintu byo mu ijuru+ kandi ibyo ntarigeze mbibategeka.+ 4 Ibyo bintu nibabibabwira cyangwa mukabyumva maze mwagenzura neza mugasanga ari ukuri koko,+ ibyo bintu bibi cyane byarakozwe muri Isirayeli, 5 uwo mugabo cyangwa uwo mugore wakoze ibyo bintu bibi, muzamujyane ku marembo y’umujyi, mumutere amabuye apfe.+
-