17 “Mutere Abamidiyani mubice,+ 18 kuko babashutse bakoresheje amayeri mugakorera icyaha i Pewori,+ bigatuma mugerwaho n’ibyago. Babakoresheje icyaha binyuze kuri Kozibi umukobwa w’umuyobozi wo mu Bamidiyani, wishwe+ igihe mwatezwaga icyorezo muzira ibyo mwakoreye i Pewori.”+