5 Maze abwira ab’i Sukoti ati: “Ndabinginze nimuhe imigati abasirikare banjye kuko bananiwe; nkurikiye Zeba na Salumuna, abami b’Abamidiyani.” 6 Ariko abayobozi b’i Sukoti baramubwira bati: “None se wamaze gufata Zeba na Salumuna ngo tubone guha abasirikare bawe imigati?”