14 Nuko abo mu muryango wa Benyamini bahurira hamwe baturutse mu mijyi yose y’i Gibeya kugira ngo barwane n’Abisirayeli. 15 Uwo munsi abo mu muryango wa Benyamini bahuriye hamwe baturutse mu mijyi yose, ni ukuvuga abantu 26.000 bakoresha inkota, hiyongeraho n’abagabo 700 batoranyijwe b’i Gibeya.