23 Abayobozi b’ingabo bose n’ingabo zabo bumvise ko umwami w’i Babuloni yashyizeho Gedaliya, bahita basanga Gedaliya i Misipa. Abo ni Ishimayeli umuhungu wa Netaniya, Yohanani umuhungu wa Kareya, Seraya umuhungu wa Tanihumeti w’i Netofa na Yazaniya wakomokaga ku Mumakati, hamwe n’ingabo zabo.+