55 Igihe Sawuli yabonaga Dawidi agiye kurwana na wa Mufilisitiya, yabajije Abuneri,+ umugaba w’ingabo ze ati: “Abune, uyu muhungu ni uwa nde?”+ Abuneri aramusubiza ati: “Mwami, nkubwije ukuri* ko ntabizi.”
27 Abuneri agarutse i Heburoni,+ Yowabu amwinjiza mu marembo amushyira ku ruhande, kugira ngo bavugane bari bonyine. Ariko bahageze, ahita amutera inkota mu nda arapfa,+ amuhoye ko yari yarishe* murumuna we Asaheli.+