12 Yakurikirwaga na Eleyazari+ umuhungu wa Dodo w’Umwahohi,+ wari umwe muri ba basirikare batatu b’intwari. 13 Ni we wari kumwe na Dawidi i Pasi-damimu,+ aho Abafilisitiya bari bateraniye hamwe biteguye kurwana. Aho hantu hari umurima w’ingano nyinshi. Icyo gihe abantu bari bahunze Abafilisitiya.