-
1 Samweli 9:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 “Ejo nk’iki gihe nzakoherereza umuntu wo mu gihugu cy’abakomoka kuri Benyamini.+ Uzamusukeho amavuta kugira ngo abe umuyobozi w’abantu banjye, ari bo Bisirayeli+ kandi azakiza abantu banjye Abafilisitiya. Nabonye akababaro k’abantu banjye kandi gutaka kwabo kwangezeho.”+ 17 Samweli abonye Sawuli, Yehova aramubwira ati: “Uyu ni wa muntu nakubwiye nti: ‘uyu ni we uzayobora abantu banjye.’”+
-