-
Gutegeka kwa Kabiri 9:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 “Nimwumve mwa Bisirayeli mwe! Dore uyu munsi mugiye kwambuka Yorodani,+ mujye mu bihugu bifite abaturage benshi kubarusha kandi babarusha imbaraga mubyigarurire.+ Ni ibihugu bifite imijyi ikomeye cyane, ikikijwe n’inkuta ndende cyane,+ 2 bituwe n’abantu barebare kandi banini bakomoka kuri Anaki,+ abo mwe ubwanyu muzi kandi mwumvise babavugaho ngo: ‘ni nde watsinda abahungu ba Anaki?’ 3 Uyu munsi mumenye neza ko Yehova Imana yanyu azambuka akabagenda imbere.+ Ameze nk’umuriro utwika+ kandi azarimbura abanzi banyu. Azabatsinda mubyirebera kugira ngo namwe muhite mubirukana mubarimbure nk’uko Yehova yabibasezeranyije.+
-