25 Abisirayeli baravuga bati: “Urabona uriya mugabo uzamuka? Azanywe no kwiyenza ku Bisirayeli.+ Umwami yavuze ko umuntu uzamwica azamuhemba ibintu byinshi agakira cyane, akamushyingira umukobwa we+ kandi we n’abo mu muryango we ntibagire ikintu icyo ari cyo cyose bongera gusabwa muri Isirayeli.”