22 Nuko Dawidi ava i Gati,+ ahungira mu buvumo bwa Adulamu.+ Bakuru be n’abo mu rugo rwa papa we bose babyumvise, baramanuka bamusangayo. 2 Abantu bose bari mu bibazo, abari bafite amadeni, n’abari abarakare, na bo baramusanga ababera umuyobozi. Abantu bari kumwe na we bose bari nka 400.