22 Eli yari ashaje cyane ariko yajyaga yumva ibintu byose abahungu be bakoreraga+ Abisirayeli bose, n’ukuntu basambanaga n’abagore bakoreraga ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 23 Yarababwiraga ati: “Kuki mukomeza gukora ibintu nk’ibyo? Numva abantu bose babavugaho ibintu bibi.