10 Ariko Amasa ntiyitaye kuri ya nkota Yowabu yari afashe. Yowabu ayimutera mu nda amara ye asandara hasi,+ ntiyongera kuyimutera ubwa kabiri kuko yahise atangira gusamba. Yowabu n’umuvandimwe we Abishayi bakomeza gukurikira Sheba umuhungu wa Bikiri.