-
1 Ibyo ku Ngoma 17:16-22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Umwami Dawidi abyumvise arinjira yicara imbere ya Yehova, aravuga ati: “Yehova Mana, nkanjye ndi nde kandi se umuryango wanjye wo ni iki ku buryo wankorera ibyiza bingana bitya?+ 17 Mana, ubonye ko ibyo bidahagije, unavuga ibizaba ku muryango wanjye mu gihe kizaza?+ Yehova Mana, wamfashe nk’umunyacyubahiro. 18 Njye umugaragu wawe Dawidi nta cyo narenza ku cyubahiro cyose umpaye, kuko ari wowe unzi neza.+ 19 Yehova, wakoze ibyo bintu byose bikomeye ubikoreye umugaragu wawe nk’uko ijambo ryawe riri, ubikora nk’uko biri mu mutima wawe ugaragaza ko ukomeye.+ 20 Yehova, nta wundi umeze nkawe+ kandi ni wowe Mana yonyine;+ ibintu byose twumvise bituma tubyemera. 21 Nta bandi bantu ku isi bameze nk’abantu bawe, ari bo Bisirayeli.+ Wowe Mana y’ukuri warabakijije ubagira abantu bawe.+ Watumye izina ryawe rimenyekana, ubakorera ibintu bikomeye kandi biteye ubwoba.+ Wirukanye abatuye ibihugu kugira ngo ubituzemo abantu bawe,+ abo wicunguriye ukabavana muri Egiputa. 22 Witoranyirije Abisirayeli ubagira abawe iteka ryose+ kandi wowe Yehova, wabaye Imana yabo.+
-