1 Samweli 15:27, 28 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 27 Samweli ashatse kugenda, Sawuli ahita afata ikanzu ye itagira amaboko, iracika. 28 Samweli aramubwira ati: “Uyu munsi Yehova agukuye ku bwami bwa Isirayeli kandi azabuha mugenzi wawe ubukwiriye kukurusha.+ 1 Samweli 24:17 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 17 Abwira Dawidi ati: “Undushije gukiranuka, kuko wankoreye ibyiza ariko njye nkagukorera ibibi.+ 1 Samweli 24:20 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 20 Nzi neza ko uzaba umwami+ kandi ko ubwami bwa Isirayeli butazava mu muryango wawe. 1 Samweli 26:25 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 25 Sawuli abwira Dawidi ati: “Imana iguhe umugisha mwana wa! Uzakora ibintu bikomeye kandi ibyo uzakora byose bizagenda neza.”+ Nuko Dawidi aragenda, Sawuli na we asubira iwe.+
27 Samweli ashatse kugenda, Sawuli ahita afata ikanzu ye itagira amaboko, iracika. 28 Samweli aramubwira ati: “Uyu munsi Yehova agukuye ku bwami bwa Isirayeli kandi azabuha mugenzi wawe ubukwiriye kukurusha.+
25 Sawuli abwira Dawidi ati: “Imana iguhe umugisha mwana wa! Uzakora ibintu bikomeye kandi ibyo uzakora byose bizagenda neza.”+ Nuko Dawidi aragenda, Sawuli na we asubira iwe.+