Intangiriro 9:6 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 6 Umuntu wese wica undi* na we azicwe+ kuko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo.”+ Kuva 20:13 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 13 “Ntukice.+ Kubara 35:30 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 30 “‘Umuntu niyica undi, ajye ashinjwa n’abagabo bamubonye,+ maze yicwe.+ Umugabo umwe ntashobora gushinja umuntu ngo yicwe. Kubara 35:33 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 33 “‘Ntimuzanduze igihugu mutuyemo, kuko amaraso ari yo yanduza igihugu.+ Nta kintu gishobora gukura amaraso mu gihugu,* keretse iyo amaraso y’uwishe uwo muntu avushijwe.+
30 “‘Umuntu niyica undi, ajye ashinjwa n’abagabo bamubonye,+ maze yicwe.+ Umugabo umwe ntashobora gushinja umuntu ngo yicwe.
33 “‘Ntimuzanduze igihugu mutuyemo, kuko amaraso ari yo yanduza igihugu.+ Nta kintu gishobora gukura amaraso mu gihugu,* keretse iyo amaraso y’uwishe uwo muntu avushijwe.+