20 Abishayi+ wavukanaga na Yowabu,+ yari ahagarariye abandi batatu. Yicishije icumu rye abantu 300 kandi na we yabaye icyamamare nka ba bandi batatu.+21 Muri abo batatu ni we wari uzwi cyane kandi ni we wabayoboraga. Ariko ntiyigeze agera ku rwego rwa ba bandi batatu ba mbere.