5 None rero, nimwumvira ijwi ryanjye mudaca ku ruhande kandi mukubahiriza isezerano ryanjye, muzaba umutungo wanjye wihariye natoranyije mu bandi bantu bose,+ kuko isi yose ari iyanjye.+ 6 Muzambera abami n’abatambyi mube abantu bera nitoranyirije.’+ Ayo ni yo magambo uzabwira Abisirayeli.”