9 Umwamikazi w’i Sheba+ yumva uko Salomo yamamaye, nuko aza kumubaza ibibazo bikomeye. Yaje aherekejwe n’abantu benshi cyane, azana ingamiya zihetse amavuta ahumura, azana na zahabu nyinshi cyane+ n’amabuye y’agaciro. Yinjira kwa Salomo amubwira ibyari bimuri ku mutima byose.+