-
Gutegeka kwa Kabiri 12:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Ahubwo muzashake ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya mu gace imiryango yanyu yose izaba ituyemo kugira ngo hitirirwe izina rye kandi ahabe. Aho ni ho muzajya mujya.+ 6 Aho ni ho muzajya mujyana ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro+ n’ibindi bitambo byanyu, ibya cumi byanyu+ n’amaturo yanyu,+ ibitambo byanyu byo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana n’amaturo yanyu atangwa ku bushake,+ n’amatungo yose yavutse mbere, zaba ihene, inka cyangwa intama.+
-
-
1 Abami 8:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 ‘uhereye umunsi nakuriye muri Egiputa abantu banjye, ari bo Bisirayeli, sinigeze ntoranya umujyi mu miryango yose ya Isirayeli kugira ngo mpubake inzu yitirirwa izina ryanjye.+ Ariko nahisemo Dawidi kugira ngo ayobore abantu banjye, ari bo Bisirayeli.’ 17 Papa wanjye Dawidi yifuje cyane kubaka inzu yitirirwa izina rya Yehova Imana ya Isirayeli.+
-