-
1 Abami 15:25-29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Nadabu+ umuhungu wa Yerobowamu yabaye umwami muri Isirayeli mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bwa Asa, umwami w’u Buyuda. Nadabu yamaze imyaka ibiri ari umwami wa Isirayeli. 26 Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, yigana papa we,+ akora ibyaha nk’ibyo yakoze n’ibyo yatumye Abisirayeli bakora.+ 27 Basha umuhungu wa Ahiya wo mu muryango wa Isakari aramugambanira, amwicira i Gibetoni,+ umujyi w’Abafilisitiya, igihe Nadabu n’Abisirayeli bose bari bagose Gibetoni. 28 Basha yishe Nadabu mu mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bwa Asa umwami w’u Buyuda, aramusimbura aba umwami. 29 Akimara kuba umwami yishe abo mu muryango wa Yerobowamu bose. Nta muntu n’umwe ukomoka kuri Yerobowamu yasize agihumeka. Yarabishe bose arabamara, nk’uko Yehova yari yarabivuze, akoresheje umugaragu we Ahiya w’i Shilo.+
-