-
1 Abami 16:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Nuko Yehova atuma Yehu+ umuhungu wa Hanani+ kugira ngo abwire Basha ibibi yari agiye kumuteza. Yaramubwiye ati: 2 “Nagukuye mu mukungugu nkugira umuyobozi w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli,+ ariko wiganye ibikorwa bibi bya Yerobowamu utuma abantu banjye bancumuraho, barandakaza bitewe n’ibyaha byabo.+ 3 Ubwo rero, ngiye kurimbura Basha n’umuryango we. Umuryango we nzawugira nk’uwa Yerobowamu+ umuhungu wa Nebati.
-