15 Niba mubona ko gukorera Yehova ari bibi, uyu munsi nimwihitiremo uwo muzakorera,+ zaba imana ba sogokuruza banyu bari hakurya ya rwa Ruzi bakoreraga,+ cyangwa imana z’Abamori bahoze batuye muri iki gihugu.+ Ariko njye n’abo mu rugo rwanjye tuzakorera Yehova.”