-
1 Abami 16:15-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Mu mwaka wa 27 w’ubutegetsi bwa Asa umwami w’u Buyuda, Zimuri yabaye umwami i Tirusa, amara iminsi irindwi ku butegetsi. Icyo gihe ingabo z’Abisirayeli zari zaragose umujyi wa Gibetoni+ wari uw’Abafilisitiya. 16 Hanyuma ingabo z’Abisirayeli zari zihagose zumva abantu bavuga bati: “Zimuri yagambaniye umwami aramwica.” Nuko uwo munsi Abisirayeli bose bakiri aho mu nkambi, bashyiraho Omuri+ wari umugaba w’ingabo, aba umwami wa Isirayeli. 17 Omuri n’Abisirayeli bose bari kumwe na we bava i Gibetoni baragenda bagota Tirusa. 18 Zimuri abonye ko umujyi wafashwe, ahita yinjira ahantu hari umutekano kurusha ahandi mu nzu* y’umwami, arangije atwika iyo nzu na we ahiramo arapfa.+ 19 Yazize ibyaha yakoze, kubera ko yakoze ibyo Yehova yanga, agakora ibyaha nk’ibyo Yerobowamu yakoze kandi agatuma Abisirayeli bacumura.+
-