-
2 Ibyo ku Ngoma 28:1-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Ahazi+ yabaye umwami afite imyaka 20, amara imyaka 16 ategekera i Yerusalemu. Ntiyakoze ibishimisha Yehova nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoze.+ 2 Ahubwo yakoze ibibi nk’iby’abami ba Isirayeli,+ acura n’ibishushanyo*+ bya Bayali. 3 Nanone yatwikiye ibitambo mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu* umwotsi wabyo urazamuka, atwika+ abahungu be, mbese akora ibintu bibi cyane byakorwaga n’abantu bo mu bihugu+ Yehova yari yarirukanye kugira ngo abituzemo Abisirayeli. 4 Yanakomeje gutambira ibitambo ahantu hirengeye+ hose, ku dusozi no munsi y’igiti gitoshye+ cyose, umwotsi wabyo ukazamuka.
-