34 Kugeza n’uyu munsi baracyasenga uko basengaga kera. Nta wusenga Yehova, ngo yumvire amabwiriza ye, ngo akurikize ibyemezo yafashe, cyangwa ngo akurikize Amategeko ya Mose n’ayo Yehova yahaye abakomoka kuri Yakobo, uwo yahinduriye izina akamwita Isirayeli.+