-
2 Abami 17:3-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Shalumaneseri umwami wa Ashuri yarazamutse atera Hoseya,+ nuko Hoseya ahinduka umugaragu we akajya amuha imisoro.+ 4 Ariko umwami wa Ashuri aza kumenya ko Hoseya yamugambaniye, kuko yohereje abantu ku mwami wa Egiputa witwaga So+ kandi akaba atari acyoherereza imisoro umwami wa Ashuri nk’uko yajyaga ayohereza mu yindi myaka. Nuko umwami wa Ashuri aramuboha amufungira muri gereza.
5 Umwami wa Ashuri atera igihugu cyose cya Isirayeli atera na Samariya, amara imyaka itatu ayigose. 6 Mu mwaka wa cyenda w’ubutegetsi bwa Hoseya, umwami wa Ashuri yatsinze Samariya.+ Nuko ajyana ku ngufu Abisirayeli+ muri Ashuri, abatuza i Hala n’i Habori ku ruzi rwa Gozani+ no mu mijyi y’Abamedi.+
-