11 “Finehasi+ umuhungu wa Eleyazari, umuhungu w’umutambyi Aroni, yatumye ntakomeza kurakarira Abisirayeli, kuko atihanganiye ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose Abisirayeli bambangikanya na cyo.+ Byatumye ntica Abisirayeli ngo mbamare, kuko nshaka ko banyiyegurira akaba ari njye basenga njyenyine.+