12 Dawidi aragenda yaka abayobozi b’i Yabeshi-gileyadi+ amagufwa ya Sawuli n’aya Yonatani umuhungu we, ayo bari baribye ahantu hahuriraga abantu benshi i Beti-shani, aho Abafilisitiya bari bamanitse imirambo yabo, ku munsi Abafilisitiya biciyeho Sawuli i Gilibowa.+