-
Abacamanza 20:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Uwo munsi abo mu muryango wa Benyamini bahuriye hamwe baturutse mu mijyi yose, ni ukuvuga abantu 26.000 bakoresha inkota, hiyongeraho n’abagabo 700 batoranyijwe b’i Gibeya. 16 Muri abo basirikare, harimo abagabo 700 batoranyijwe bakoreshaga imoso. Buri wese muri abo bagabo yashoboraga gukoresha umuhumetso agatera ibuye, akaba atahusha n’agasatsi.
-