-
1 Samweli 29:2-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Nuko abami b’Abafilisitiya berekana ingabo zabo ziri mu matsinda agiye arimo abasirikare 100 n’amatsinda agiye arimo abasirikare 1.000. Dawidi n’ingabo ze na bo baza inyuma yabo, bari kumwe na Akishi.+ 3 Abatware b’Abafilisitiya barabaza bati: “Aba Baheburayo barakora iki hano?” Akishi asubiza abo batware b’Abafilisitiya ati: “Uyu ni Dawidi, umugaragu wa Sawuli umwami wa Isirayeli. Amaze umwaka cyangwa urenga ampungiyeho.+ Kuva yampungiraho, nta kintu kibi nigeze mubonaho kugeza uyu munsi.” 4 Ariko abatware b’Abafilisitiya baramurakarira cyane, baramubwira bati: “Subizayo uyu mugabo.+ Nasubire aho wamuhaye agomba kuba. Ntiwemere ko ajyana natwe ku rugamba, atagerayo akaduhinduka.+ Nta kindi yakora kugira ngo ashimwe na shebuja, uretse kumushyira imitwe y’ingabo zacu.
-