8 Icyo gihe Umwami Salomo ateranyiriza hamwe+ abayobozi b’Abisirayeli, abakuru b’imiryango y’Abisirayeli bose, ni ukuvuga abahagarariye imiryango ya ba sekuruza.+ Basanga Salomo i Yerusalemu kugira ngo bazane isanduku y’isezerano rya Yehova bayikuye mu Mujyi wa Dawidi,+ ari wo Siyoni.+