12 Ibyo byabaye igihe bari bakiri bake.+
Bari bakiri bake cyane kandi ari abanyamahanga muri icyo gihugu.+
13 Bavaga mu gihugu kimwe bajya mu kindi,
Bakava mu bwami bumwe bajya mu bundi.+
14 Nta muntu n’umwe yemereye kubakandamiza.+
Ahubwo yacyashye abami ngo batagira icyo babatwara,+
15 Irababwira iti: “Ntimukore ku bantu banjye natoranyije,
Kandi ntimugirire nabi abahanuzi banjye.”+