20 Nuko Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati: “Gira ubutwari kandi ukomere maze ukore. Ntutinye cyangwa ngo ukuke umutima, kuko Yehova Imana, ni ukuvuga Imana yanjye, ari kumwe nawe.+ Ntazagusiga cyangwa ngo agutererane,+ ahubwo azabana nawe kugeza igihe imirimo yose y’inzu ya Yehova izarangirira.