-
1 Ibyo ku Ngoma 29:2-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Nakoresheje imbaraga zanjye zose ntegurira inzu y’Imana yanjye zahabu yo gukoresha ibikoresho bya zahabu, ifeza yo gukoresha ibikoresho by’ifeza, umuringa wo gukoresha ibikoresho by’umuringa, ubutare bwo gukoresha ibikoresho by’ibyuma,+ ibiti byo gukoramo ibikoresho by’ibiti,+ amabuye ya onigisi, amabuye y’umurimbo yomekwa ku nkuta hakoreshejwe ibumba rikomeye, utubuye dukoreshwa mu gutaka, n’andi mabuye y’agaciro yose n’amabuye menshi cyane yo mu bwoko bw’urugarika yitwa alabasita. 3 Nanone kubera ko nishimira inzu y’Imana yanjye,+ ntanze impano ya zahabu n’ifeza mvanye mu mutungo wanjye bwite.+ Mbigeneye inzu y’Imana yanjye kugira ngo byiyongere ku bintu byose nateguriye iyo nzu yera. 4 Ntanze toni 102 n’ibiro 600* bya zahabu, kuri zahabu yo muri Ofiri,+ na toni 239 n’ibiro 400* by’ifeza itunganyijwe byo komeka ku nkuta z’ibyumba by’iyo nzu.
-